ubumenyi - AMAKURU ASHYUSHYE
NTUCIKWE N'AMAKURU AGEZWEHO
BARIBUKA KU NSHURO YA 20
NEZA VALENS on 01/15/2014 at 11:15am (UTC)
 UN: Baribuka imyaka 20 ishize ibihugu 191 biteye umugongo u Rwanda
Hashize 2 hours Iyi nkuru yanditswe. Yashyizweho kuwa 15/01/2014 . Yashyizwe ku rubuga na neza valens · Igitekerezo 1
Kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Muatarama, ku cyicaro cy’umuryango w’Abibumbye ‘UN’ niho haributangirire ibiganiro mpuzamahanga biteganyijwe mu bikorwa byo gutegura icyumwero cyo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

UN

Mu kiganiro Eugène Richard Gasana, uhagarariye u Rwanda muri UN, aherekejwe na Simon Adams, umuyobozi w’ikigo cy’Isi gifite inshingano zo kurinda ikiremwa muntu , na General Roméo Dallaire wahoze ayoboye ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zari mu butumwa bw’amahoro mu Rwanda ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga bagiranye n’abanyamakuru kucyicaro cya UN i New York ejo kuwa kabiri, yavuze ko kwibuka ku ncuro ya 20 bifite intego yo kwibuka abazize Jenoside, kwifatanya n’abayirokotse ariko no guhamya ko ibyabaye nta handi bizongera kubaho ku Isi.

Muri iki kiganiro n’abanyamakuru ni naho Gasana yatangarije ko kuri uyu wa gatatu hateganyijwe ikiganiro muri UN gifite insanganyamatsiko igira iti “Jenoside: Icyaha gishobora kwirindwa.”

Hakaza kwibandwa cyane ku kuganira ku buryo bwo gutabara byihuse ahagaragaye impuruza y’ubwicanyi bwibasira imbaga no kurwanya ko hari ahandi yazongera kuba ku Isi.

Muri iki kiganiro n’abanyamakuru kandi Gen. Roméo Dallaire, yavuze ko ari byiza kuba hafashwe iyi nsanganyamatsiko nyuma y’imyaka 20 Jenoside ibaye, kuko bizafasha gusobanukirwa impamvu umuryango w’Abibumbye wirengagije impuruza yohereje tariki 11 Mutarama 1994.

Kubwe uyu munsi ngo ni uwo kwibuka imyaka 20 ishize ibihugu 191, bigize UN bifashe umwanzuro wo gutera umugongo u Rwanda, bigatuma Abatutsi babarirwa hagati y’ibihumbi 700 na Miliyoni n’ibihumbi 200 bakicwa.

Agashinja umunyamabanga mukuru wa LONI wari uriho icyo gihe (Umunyamisiri Boutros Boutros Ghali) kuba yaranze kugira icyo akora mu Rwanda ngo yirinda ko havuka indi Mogadiscio kuko byari nyuma y’ubugome bukabije abanyasomaliya bakoreye ingabo z’abanyamahanga zari muri icyo gihugu mu 1993.

Dallaire yagize ati “Ubu tugomba gukura amasomo kubyabaye kugira ngo turusheho kujya mbere.”

Aha Richard Gasana yahise yungamo nawe agira ati “Kubera ko twigiye byinshi kuhahise hacu, niyo mpamvu dushaka gukoresha imbaraga zose dufite duharanira amahoro.”

Roméo Dallaire ariko yanongeye kwikoma uburyo LONI yohereza ingabo mu butumwa bw’amahoro ariko ugasanga manda zahawe idashobora gutuma zitabara abaturage.

Ati “Amagambo menshi aravugwa, impapuro nyinshi zirandikwa ariko ibikorwa ni bicye.”

Ari nabyo Eugène Richard Gasana yahise akomozaho akanenga uburyo ingabo z’umuryango w’Abibumye zimaze imyaka 13 mu butumwa bw’Amahoro muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), zitwara amamiliyoni y’Amadolari menshi ariko kugeza n’ubu zikaba zitarabasha kurandura burundu umutwe Leta y’u Rwanda ifata nk’uwakoze Jenoside (forces génocidaires) wa ‘Forces démocratiques de libération du Rwanda (FDLR)’.

Biteganyijwe ko na Jan Eliasson, umunyamabanga mukuru wungirije w’Umuryango w’Abibumbye aza gufata ijambo muri iki kiganiro gitangira saa yine (10h00) ku isaha y’i New York.
 

IMPANUKA KU GACE BITA UMUKOBWA MWIZA MURI HUYE
NEZA VALENS on 01/15/2014 at 11:05am (UTC)
 Ikamyo yari ihetse imizigo iyikuye Mombasa iyijyana ku ruganda rwa sima ruherereye mu Bugarama, yagwiriye umunyegare wari utwaye ibicuruzwa mu mujyi wa Butare ahita yitaba Imana.

Ibi byabaye kuri uyu wa 14/1/2014, mu masaa kumi n’ebyiri za mugitondo. Umushoferi n’umuherekeza we bari ku bitaro bya Kaminuza by’i Butare kandi ngo ntacyo babaye cyane.

Anselme Harorimana, umugabo w’imyaka 25 wari utuye i Save ho mu Karere ka Gisagara, akaba yari afite umugore n’umwana umwe, ni we iyi kamyo yaguyeho nuko ahita yitaba Imana.

Yamugwiriyeho mu ikoni riherereye mu Mudugudu wa Mpinga, Akagari ka Gatobotobo, Umurenge wa Mbazi, aho bakunze kwita ku mukobwa mwiza. Abatahita ku mukobwa mwiza bahita muri Nyamugari.

Iyi kamyo yaguye ku mukobwa mwiza.
Iyi kamyo yaguye ku mukobwa mwiza.
Harorimana uyu yari ashoreye igare ryari ryikoreye ibitebo bine byuzuye inyanya yari ashoye mu mugi wa Butare. Yari kumwe n’abaturanyi be bari basangiye umurimo w’ubucuruzi, ariko we n’uwitwa Ernest Ntibashirinzigo ni bo bari imbere.

Ubwo imodoka yamugwagaho yari kumwe na Ernest bonyine. Ernest uyu ati “urebye twari kumwe, tugeze ahazamuka we ahita ava ku igare atangira kurisunika, naho njyewe kuko nari nikoreye ibitebo bibiri gusa musigaho intambwe nkeya mbona kuvaho.”

Ernest uyu ngo yahise yumva urusaku rwinshi ndetse abona n’umukungugu mwishi byari bitewe n’ikamyo yari ibaje inyuma ihorera, inavuza amahoni menshi.

Akomeza agira ati “ yari imaze kugwa ariko sinahise nsobanukirwa, ahubwo numvise itafari rinyikubise ku mutwe. Nahise nshaka aho negeka igare, nuko ngiye kureba mbona ya kamyo yaguye, ikaba yaguye aho nari nsize Anselme.”

Ikamyo yaguye yari yikoreye amatafari.
Ikamyo yaguye yari yikoreye amatafari.
Iri tafari ryaguye ku mutwe wa Ernest ryari rivuye muri iyi kamyo kuko urebye ahanini ari amatafari yari yikoreye. Icyakora yari irimo n’ingunguru zirimo ibyuma bimeze nk’amatunda (maracuja) ariko biremereye.

Iyi kamyo igwa yari ikurikiranye n’izindi ebyiri na zo zari zijyanye ibikoresho by’ubwubatsi ku ruganda rwa sima mu bugarama. Abazibonye zitambuka bavuga ko ari yo yari iri inyuma y’izindi.

Umushoferi wari utwaye imwe muri aya makamyo avuga ko baturutse i Kigali saa kumi z’ijoro. Ngo bihutaga cyane kuko bari batwaye imizigo itaremereye, dore ko izi modoka ubusanzwe zikoreraga toni 80, ariko noneho bakaba bari batwaye 24 zonyine.

Uyu mushoferi anavuga ko urebye mugenzi we atagushijwe n’umunaniro kuko ngo bari baryamye saa yine, bakongera kugenda saa kumi. Ahubwo avuga ko impamvu ari uko mugenzi we atari amenyereye iri koni, “kuko bwari ubwa kabiri ahanyura”.

Abanyura kuri Nyamugari batwaye ibinyabiziga bakunze kuvuga ko mbere y’uko umuntu akata iri koni (ava za Kigali yerekeza mu mugi wa Butare) abanza kugera ahantu hari akagina katagaragara neza, imodoka zigeraho zikisimbiza, ni uko zaba zifite umuvuduko munini rimwe na rimwe zigata umuhanda.

Kugira ngo umurambo wa Harorimana uboneke, hifashishijwe ikimodoka giterura izindi kuko ikamyo yari yamugwiriye.
Kugira ngo umurambo wa Harorimana uboneke, hifashishijwe ikimodoka giterura izindi kuko ikamyo yari yamugwiriye.
Icyakora, umuvugizi wa polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief spt Hubert Gashagaza, avuga ko kuba hari ibyapa byibutsa abantu kugabanya umuvuduko mbere y’uko bagera aha hantu byagakwiye gufasha abahagendesha ibinyabiziga kwirinda impanuka.

Asaba abantu bose rero kugira ubushake mu kubungabunga ubuzima bwabo n’ubwabo batwaye ndetse n’ubw’abanyamaguru, birinda kugira umuvuduko ukabije.

Ati “nubwo nta byuma byo gupima umuvuduko dufite byatuma twemeza ko iriya kamyo yagushijwe no kuvuduka, ntitwabura kwibutsa abatwara ibinyabiziga ko kugendera ku muvuduko basabwa ari bumwe mu buryo bwo kwirinda impanuka".



- See more at: http://kigalitoday.com/spip.php?article15158#sthash.GVaqZQxD.dpuf
 

<-Back

 1 

Continue->

Today, there have been 1 visitors (1 hits) on this page!
This website was created for free with Own-Free-Website.com. Would you also like to have your own website?
Sign up for free